Mu gihe mu Rwanda hakomeje kwaduka amadini menshi atandukanye ndetse bamwe bakavuga ko abayashinga baba bagamije kwibonera indonke babinyujije mu kwaka icyacumi, RRA iravuga ko idashobora kwaka imisoro ayo matorero.

Komiseri wungirije ushinzwe imisoro yeguriwe uturere muri RRA Gakwerere Jean Marie Vianney, yavuze ko ikigo ayobora kidashobora kwaka imisoro amatorero n’amadini kuko ngo amafaranga y’icyacumi batayafata nk’ubucuruzi ndetse ngo unayasoresheje ushobora gukurizamo umuvumo.

Yagize ati: “Ntidushobora gusoresha amatorero kuko icyacumi n’icy’Imana. Ubasoresheje ushobora gukuramo umuvumo.”

Gakwerere cavuga ko icyo bakora ari ugusoresha ibikorwa bibyara inyungu biba byavuye muri icyo cyacumi aho gusoresha amatorero n’amadini.

Yagize ati : “Ahubwo twe tureba igikorwa kibyara inyungu cyokozwe mu mafaranga avuye mu cyacumi tukaba aricyo twaka imisoro. Urugero nka Banki yashinzwe n’idini iyo irasora ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye birasora.”

Nyuma ya 1994 amatorero yagiye yiyongera mu Rwanda. Hari amadini yagiye ashingwa bitewe n’ubwumvikane buke buri mu matorero basengeragamo mbere, bigatuma bacikamo ibice buri umwe agahitamo gushinga idini rye.

Hari n’abandi bagiye bashinga amatorero bavuga ko ari ubutumwa bahawe n’Imana.

Abantu benshi bagiye bashyira mu majwi abashinga ayo matorero bavuga ko ari uburyo bwo gukora ubucuruzi ngo kuko usanga bo bahita bagaragaza ubukire mu gihe gito nyamara nta kindi kintu bakora, bigatuma hari abahera aho bavuga ko Leta ikwiye kujya ibasoresha kuko ntaho bitaniye n’ubucuruzi.

Src:Makuruki.