Igihe  yahinduriwe    ©Copyright 2009-2010.Powered by IsangeCorporation
Ivugabutumwa
New RSS Feed
New PodCast
Privacy policy |  Terms of Service | Site map
Submit Button
Kugura birashoboka!
Ubu noneho birashoboka ko wabasha kugurira indirimbo  kuri uru rubuga,yaba imwe cyangwa se Album yose!Woooww!Kanda hano
Kanda hano!
Soma 
Amakuru
Kizito Mihigo
Mwandikire
Mwandikire
MIHIGO Kizito yavutse kuwa gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 1981, i Kibeho, umwe mu mirenge y'icyahoze ari perefegitura ya Gikongoro mu Ntara y'Amajyepfo y'Igihugu cyacu.

Ababyeyi ba MIHIGO Kizito, ni BUGUZI Agusitini na ILIBAGIZA Palasidiya. MIHIGO afite impamyabumenyi (diplôme) yo mu Ishuri Kabuhariwe rya Muzika ry'i Paris mu Bufaransa, afite indirimbo zirenga 380 za Kiriziya, akaba umucuranzi n'umuhanzi wa Kiriziya uzwi cyane mu Rwanda. Ni umwe kandi mu bahanzi batanu bashyize indirimbo nshya yubahiriza igihugu cy'u Rwanda mu manota.
Ibyiruka rya MIHIGO

Muri ya myaka abana bato baba batangiye gukina iby'abana, ikibariko, nyirankono (runonko) na karere, MIHIGO we mu bwana bwe yakunze harumoniyumu. Yajyaga kwiyigisha kuyicuranga rwihishwa mu Kiriziya ya Parowasi ya Kibeho, akenshi na Padiri mukuru atabizi, dore ko atari guha uruhushya umwana nk'uwo ngo ajye gukinisha inanga. Yarangizaga bitinze, agataha acecetse cyane afite ubwobwa bw'ababyeyi babaga batazi iyo yagiye, nyamara bo bamara kubimenya, babonye n'uko aje ameze, ntibabe bakimukangaye. Nuko MIHIGO abyirukira muri ubwo bwoba bw'ababyeyi n'ubwa Padiri, ariko cyane cyane, abyirukana urukundo rwa Muzika.
Amaze kugira imyaka icyenda, MIHIGO Kizito yatangiye guhimba uturirimbo tw'abana, twavuga nk'iyo yise NI NDE MUGABO N'EJO. Iyo ndirimbo abenshi bayifataga nka byendagusetsa, dore ko ibivugwamo ntaho bihuriye n'izina ryayo. Mu bitero byayo, yaririmbyemo imodoka nziza yo mu karere bari batuyemo, hanyuma akavugamo n'ibyo yabonye ku manywa.

Indirimbo ni vuba aha....
Nyuma ya génocide yagiriwe abatutsi mu Rwanda igahitana benshi mu muryango we, umuhanzi Mihigo yiyemeje kuririmbira Imana. Kuva mu mwaka w'2003 mu buhanzi bwe, Mihigo yakoze ibikorwa byinshi ku mugabane w'Uburayi, bigamije guhuza no kunga abanyarwanda bahatuye. Hanyuma yaje kwiyegurira byimazeyo ubwo butumwa bw'amahoro ku isi. Ise BUGUZI Agusitini, yabaye umuyobozi w'Ikigo cy'Amashuri Abanza cya Kibeho. Azwiho kuba yarakundanga Muzika kalasiki (Classique), akaba n'umuhanzi w'indirimbo z'iminsi mikuru imwe n'imwe. BUGUZI Agusitini, yari ataratahura impano ya muzika ku muhungu we, kugeza ubwo yitabiye Imana, yishwe mu nzirakarengane z'itsembabwoko n'itsembatsemba ryagiriwe abatutsi mu Rwanda, mu kwezi kwa kane 1994. Imana imuhe iruhuko ridashira.
Indirimbo ye yamuhaye kumenyekana, yayihimbye ageze muri Seminari ntoya Virgo Fidelis ya Karubanda i Butare, aho yinjiye afite imyaka 13. KizitoIryo shuri rizwiho uburere buhambaye bwa muzika, ribikesheje abarimu baryo ba kera nka ba Nyakwigendera Padiri MUSONI Bonifasi, Bwana RUTSINDURA Alufonsi, Padiri NKURANYABAHIZI Gaburiyeli, n'abandi. Icyo gihe rero, MIHIGO Kizito yari yaratangiye gutangaza abantu, kuko yahimbaga indirimbo nyinshi kandi zikomeye mu gihe gitoya cyane.

Mu ndirimbo z'uwo muhanzi, hajemo ubukungu bushyashya bwa muzika nyarwanda. Humvikanamo uruvange rw'inganzo z'abahanzi benshi bamurebeye izuba, twavuga nka Musenyeri NGIRABANYIGINYA Dominiko, Bwana Matayo NGIRUMPATSE, Padiri BYUSA Ewusitashe, n'abandi, nyamara MIHIGO Kizito agatandukana n'abo bandi, kubera ingendo ishinguye mu ndirimbo ze, impinduka nyinshi zizigaragaramo, ndetse n'umurya w'inanga (oruge) ucinyitse cyane kandi unogeye amatwi rwose, tutibagiwe gutuza n'umutima bigaragara mu bihangano by'uyu mwana w'i Rwanda. Uyu munsi indirimbo za MIHIGO Kizito zibarirwa hagati ya 380 na 390, dore ko nawe ubwe atazi umubare nyawo wazo.
Umuhanzi Kizito Mihigo